Rev. Ron Hanko
Uburezi bwa Gikristo, iyo bumviswe neza, si ukwigisha gukorwa n’abarimu b’abakristo mu mashuri ya Leta. Turashimira abo barimu b’abakristo kandi twemera ko bahagaze nka rumwe mu rukuta rwa nyuma rurwanya gukwirakwira kw’imyizerere ishingiye ku myumvire y’isi, ubugomeramana, n’isenyuka ry’umuryango n’imibereho rusange muri iki gihe. Ariko uburezi bwa Gikristo busobanuye byinshi kurenza kuba abarimu b’abakristo bari mu mashuri ya Leta.
Uburezi bwa Gikristo ni uburezi buvuga Imana mu buryo bwuzuye kandi buhoraho. Ni uburezi bushingiye kuri Kristo no ku Byanditswe Byera. Ni uburezi butagenzurwa na Leta ahubwo bugengwa n’ababyeyi b’abakristo. Ibi ntibisobanura ko ishuri rya Gikristo ari ishuri rihimbwe gusa nk’ishuri ryo ku Cyumweru (Sunday School). Ahubwo ni ishuri rigomba kwigisha amasomo amwe n’amwe nk’aya Leta yigisha, ariko byose bigasobanurwa mu buryo bujyanye n’ijambo ry’Imana, kandi bushimangira i Gikirisito.
Ishuri rya Gikristo ni ishuri aho amateka yigishwa nk’Inkuru Ye/Imana (HIS-story), ari yo nkuru y’uko Imana yagiye ikorana n’amahanga. Ni ishuri ryigisha ubumenyi bujyanye n’isi (science) rishingiye ku kuri, ko isi dutuyemo yaremwe kandi igenzurwa n’Imana. Ryigisha imibare (mathematics) hatibagirana ko imibare “ikora” kuko Imana ari Imana y’umurongo no kudahuzagurika. Ryigisha gusoma kugira ngo abanyeshuri bashobore gusoma Bibiliya hamwe n’ibindi bitabo, kandi babashe gupima ibyo basoma byose mu mucyo w Ijambo ry Imana.
Ishuri rya Gikristo ni ishuri aho abarimu bose ari abagabo n’abagore bafite ubwenge buzima, buzuye Umwuka w’Imana, bashobora kuba urugero rw’ubutungane no kwera ku banyeshuri, kandi badashobora kwigisha imyanda cyangwa imyumvire (filozofiya) z’ikinyoma z’isi tubamo. Muri iryo shuri, si inyigisho gusa zishingira ku Ijambo ry’Imana, ahubwo n’igihano (discipline) nacyo kigenzurwa n izo nyigisho. Muri ryo, abanyeshuri barerwa, mu mu myigishirize n’inyigisho z’Umwami, Abefeso 4:4.
Mu magambo yoroheje, ishuri nyaryo rya Gikristo ni ishuri aho Yesu Kristo ari Umwami n’Umutegetsi w’ibikorwa byose. Ubu ni bwo burezi twemera ko aka gace n igihugu bikeneye. Dutumira buri wese ufite umutima umwe n’uwacu kwifatanya natwe mu gikorwa cyo gutanga uburezi nk’ubu ku bana bacu.
IMPAMVU DUKENEYE UBUREZI BWA GIKRISTO
Ese amashuri ya Gikristo arakenewe? Yego, turabyemera rwose.
Twemera ko akenewe kubera ko amashuri n uburezi bwa Gikristo ari byo byonyine byatuma ababyeyi b’abakristo basohoza inshingano bahawe zo kurera abana babo “mu myigishirize n’amabwiriza by’Umwami Imana.
Iyi nshingano si iya Leta ahubwo n iy ababyeyi. Nushakisha mu Byanditswe Byera, ntuzabona n umurongo n umwe ugaragaza ko ubutegetsi bwa Leta bwahawe inshingano yo kwigisha abana. Iyo nshingano Imana yahaye ababyeyi ntirangira umwana asohotse mu rugo mu gitondo ajya ku ishuri. Gutegeka kwa kabiri 6:6-7 habisobanura neza ko ari umurimo w’igihe cyose:
“Aya mategeko ngutegeka uyu munsi ahore ku mutima wawe. Ujye ugira umwete wo kuyigisha abana bawe, ujye uyavuga wicaye mu nzu yawe, n’uko ugenda mu nzira n’uko uryamye n’uko ubyutse.”
Nonone kandi inshingano yo kurera abana bacu mu Ijambo ry’Imana no kubatoza gutinya Imana n’imigenzo ya Yesu Kristo ntibisohozwa no kubigisha amasaha macye inyigisho z’iyobokamana mu cyumweru, cyane cyane ibyo biba ari bibi iyo izo nyigisho zigaragaza Ubukristo nka rimwe mu yandi menshi kandi yigisha imyemerere n’indangagaciro na filozofiya bihabanye n’Ubukristo. Kwigisha abana mu rugo no kwitabira inyigisho mu rusengero si byo byonyine dusabwa nk ababyeyi. Urugo, itorero, n’ishuri bigomba gufatanya: kandi umugozi w’inyabutatu ntucika vuba (Umubwiriza 4:12). Ikibabaje n uko igice cya gatatu cy’uyu mugozi, amashuri (imigishirize) ya Gikristo kirabura cyane muri iki gihe. Bityo rero, uwo mugozi waracitse, maze abana bacu batangira kuyobywa n’isi itubaha Imana tubamo!
Imibereho myiza yo mu buryo bw’umwuka y’ abana bacu biri mu kaga. Zaburi 78:1-11 itubwira ko kuba abana b Abisirayeli baranze gukomeza isezerano ry’Imana no kuza kwanga kugendera mu mategeko Yayo, byatewe no kunanirwa kw’ababyeyi babo guhora babigisha Ijambo ry’Imana. Iminsi ibabaje mu gitabo cy’Abacamanza yaraje kuko haje igisekuru kitazi Uwiteka cyangwa imirimo ikomeye yakoreye ubwo bwe. Mbese ntwidukwiye gukura isomo kuri izo ngero?
ESE UBUREZI BUSHOBORA KUTAGIRA AHO BUBOGAMIRA?
Abahakana ko igiterezo cy’ uburezi bwa Gikristo, akenshi bavuga ko amashuri ya Gikristo adakenewe
Icyambere bashingiraho bashyigikira icyo gitekerezo, n uko amashuri ya Leta atarwanya Ubukristo ahubwo ko aba ari “ntaho abogamiye.” Amashuri n Leta ayagenga nabo bakunze gukoresha iri jambo kugira ngo bisobanure. Ariko se ni ukuri? Ntitwemera ko aribyo.
Twemera ko umuryango uwo ari wo wose udashyigikira inyigisho n’amahame bya Gikristo mu buryo bugaragara, mu by’ukuri uba urwanya Abakristo. Yesu ubwe yaravuze ati: “Uwo tutabana ni umwanzi wanjye, kandi uwo tudateranyiriza hamwe arasandaza” (Matayo 12:30). Ku bw’ibyo rero, twemera ko n’ubwo abakristo bagira uruhare mu mashuri, filozofiya yayo y’ibanze hamwe n’intego zayo ari ibyo kurwanya Ubukristo. Aho gukoranya abana bacu, barimo barabatatanya.
Urugero, ishuri ryigisha inyigisho y’ubwihindurize mu masomo y’ubumenyi bw’ibinyabuzima, ntiribogama. Iyo bigisha abana bacu ko umubiri w’umuntu wabayeho biturutse ku bwihindurize, baba bigisha ko bafite uburenganzira bwo gukoresha imibiri yabo cyangwa kuyikoresha nabi uko bishakiye. Ibi byirengagiza inyigisho ya Bibiliya ivuga ko imibiri yacu ari insengero z’ Umwuka Wera (1 Abakorinto 6:19). Iyo nyigisho rero, ntabwo ikiri idafite aho ibogamiye.
Indi mpamvu kubarwanya uburezi bwa Gikristo, n uko bavuga ko turi mu isi ni mbi, yononekaye, ariko ni byiza ko abana bacu bamenya ibibera mu isi hakiri kare, bakiri bato. Ibi na byo si byo Bibiliya yigisha. Ijambo ry’Imana rivuga ko tugomba kwitandukanya n’isi mbi (2 Abakorinto 6:14-18).
Ni iby’ingenzi mu buryo bwihariye ko abana bacu bagereranywa n’ibiti by’imyelayo bito muri Zaburi ya 128, barindwa ibintu bibi byabangiza. Nta kimera gito gishobora guhita gishyirwa ku zuba ryinshi rishyuye ngo gitekerezwe ko kizarama. Kurera (Abefeso 6:4) si ugushyira hanze ngo babone ibibi.
Ku bw’inyungu z’abana bacu ubwabo, kandi ku bw’inyungu zabo zo mu buryo bw’umwuka, twebwe ababyeyi b’Abakristo tugomba gutanga uburinzi ku burezi bwa Gikristo. Icyo gihe ni bwo gusa tuzaba indahemuka kuri izo mpano no ku Mana yaduhaye izo mpano.
NI BANDE BAGOMBA KWIGISHA ABANA BACU?
Impamvu ikomeye cyane yemeza ko inyigisho za Gikristo ari nziza, ni uko zituma ababyeyi b’Abakristo bagira ububasha busesuye ku nyigisho abana babo bahabwa. Ibyo bihuje n’ibyo Imana ubwayo yategetse ababyeyi. Ni bo bonyine bafite inshingano yo kurera abana babo. Ibyo bigaragazwa neza n’imirongo yo muri Bibiliya, urugero nk’uwo mu Itangiriro 18:19, aho Imana ivuga ibya Aburahamu igira iti “Kuko icyatumye mumenya, ari ukugira ngo ategeke abana be n’abo mu rugo rwe bazakurikiraho, gukomeza mu nzira y’Uwiteka, bakora ibyo gukiranuka baca imanza zitabera, kugira ngo Uwiteka azanire Aburahamu ibyo yamuvuzeho”. Mu Gutegeka kwa Kabiri 6:7, “….Ujye ugira umwete wo kuyigisha abana bawe…”; no mu Abefeso 6:4, “Namwe ba se …, ahubwo mubarere mubahana, mubigisha iby’Umwami wacu”.
Nta n’ubwo byumvikana kuvuga ko ibyo bireba gusa inyigisho z’idini zigenewe abana bacu. Inyigisho zose z’abana zigomba kuba zishingiye ku Gikristo, kandi umurimo wacu wo kubarera mu buryo buhuje n’i Gikristo ntuba urangiye nyuma y’amasaha atandatu cyangwa arindwi, igihe bavuye mu ishuri mu gitondo.
Nta hantu na hamwe muri Bibiliya hagaragaza ko ubutegetsi bwa Leta bufite inshingano yo kwigisha abana bacu. Iyo tubahaye abana bacu kugira ngo bigishwe nabo tuba twirengagije inshingano zacu nk ababyeyi.
N’itorero nta nshingano nk’iyo rifite, n’ubwo ridufasha gusohoza inshingano zacu. Amashuri y’amatorero/amadini, ni ukuvuga ayo amadini agenzura, na yo si igisubizo. Amashuri agenzurwa n’ababyeyi, aho abarimu n’amasomo byose bitoranywa n’ababyeyi b’Abakristo bohereje abana babo mu mashuri, ni byo byonyine bizatuma dushobora gusohoza inshingano zacu.
Ariko se, niba twarashyizeho abarimu kugira ngo bigishe abana bacu, ntituba turimo twirengagiza uburere bw’ababyeyi? Oya, si ko biri niba abo barimu ari abagabo n’abagore b’Abakristo batoranyijwe n’ababyeyi babo kandi babazwa ababyeyi. Icyo gihe, abarimu bashobora gufata umwanya w’ababyeyi, nk’uko bagombye kubigenza, uko bikwiye.
Ku bw’ibyo, ntitwemera gusa uburezi bwa Gikristo, ahubwo nanone twemera uburezi bugengwa/bugenzurwa n’ababyeyi. Twemera ko iryo ari itegeko Imana yahaye ababyeyi, itegeko batagomba gusuzugura. Imana ikomeze itume ababyeyi benshi bongera kwita ku nshingano yabo yo kurera abana babo!
ESE UBUREZI BWA GIKRISTO BUFITE AGACIRO?
N’ubwo twemera ko amashuri ya Gikristo akenewe, haracyariho umurimo utoroshye kandi ukomeye wo gushinga amashuri ya Gikristo. Ibyo ababyeyi baba bagomba kwigomwa mu bihereranye n’amafaranga, igihe n’umuhate ntibikwiye gufatwa nk ibyoroshye. Ibyo bisaba ikiguzi kinini cyane. Mu by’ukuri, birashoboka ko ikiguzi cy’uburezi bwa Gikristo ari cyo cyatumye amashuri ya Gikristo hafi ya yose yigeze kubaho muri icyi gihugu acika intege agahagara, kuruta ikindi kintu icyo ari cyo cyose.
Mbese, uburezi bwa Gikristo butangirwa mu mashuri ya Gikristo bufite agaciro nk’ako? Mbese, ababyeyi bagomba gusabwa kugira icyo bigomwa, atari mu bihereranye n’amafaranga gusa, ahubwo no mu bihereranye n’igihe hamwe n umuhati, kubw uburezi bwa Gikristo? Twizera ko uburezi bwa gikristo bukwiye imbaraga zacu zose n’igitambo/umuhati ukomeye, cyane cyane iyo tuzirikanye inyungu zabwo.
INYUNGU Z’UBUREZI BWA GIKRISTO NI IZIHE?
Inyungu ya mbere kandi igaragara cyane, ni uko abana bacu barerwa mu buryo bwa Gikristo bushingiye kuri Bibiliya. Akamaro k’ibyo kagaragazwa mu Imigani 22:6 hagira hati “menyereza umwana inzira akwiriye kunyuramo, azarinda asaza atarayivamo”. Iryo ni isezerano ry’Imana ryo kwiringirwa kandi ni ryo sezerano ryonyine dufite ry’uko abana bacu bazabaho muri iyi si yononekaye tubamo. Ni gute dushobora kwiringira tudashidikanya ko abana bacu batazava mu nzira y’Imana (nk’uko abenshi muri bo babikora muri iki gihe) mu gihe batozwa amasaha arenga atandatu ku munsi, iminsi itanu mu cyumweru, amezi icumi mu mwaka, mu bundi buryo, ndetse no mu buryo budakwiriye batagombye kugenderamo?
Indi nyungu igaragara y’ uburezi bwa Gikristo, ni uko abana bacu barindwa, nk’uko bagombye kurindwa, inyigisho n’ibishuko byinshi bibi mu myaka yabo y’amabyiruka. Si twe twenyine, ahubwo na twe n’abana bacu dutegekwa mu Byanditswe, “kuva hagati yabo, mwitandukanye”, kandi “ntimukore ku kintu cyanduye” (2 Abakorinto 6:17). Ku bantu bumvira Imana, ibasezeranya ko izababera Se kandi ikabagira abahungu n’abakobwa bayo. N’ubwo twifuza cyane ko abana bacu na bo bagira iyo myifatire, nimucyo dukomeze kuba abantu batandukanye n’abandi mu bihereranye n’ uburezi bwa Gikristo! Kandi mu gihe umurimo w’ uburezi bwa Gikristo usa n’aho urenze ubushobozi bwacu n’imbaraga zacu, nimucyo tujye twibuka ko “gutabarwa kwacu kuri k’ Uwiteka, waremye ijuru n’isi”.
UBUREZI BWA GIKRISTO N’ITORERO
Amashuri ya Gikristo ni ingenzi cyane ku hazaza h’Itorero rya Yesu Kristo. Iyo amashuri nk’ayo abuze, umurimo w’ubwami bwa Kristo, nk’uko bugaragazwa n’Itorero, bikomeza gucogora. Abakunda Itorero rya Kristo, iryo yaguze amaraso Ye, bakwiye gukunda no gukunda uburezi bwa Gikristo.
Itorero n’ishuri birashyigikirana, kubera ko inyigisho za Gikristo zigenzurwa n’ababyeyi ari kimwe mu bigize umuhamagaro wabo w’uko ababyeyi bagomba kurera abana babo batinya Umwami. Iyo ababyeyi bashohoje ubwo butumire uko bashoboye kose, ni bwo gusa itorero rishobora gutera imbere.
Ishuri rya Gikristo n ukwagura urugo rwa Gikristo, ni kimwe mu bintu bikomeye cyane byadufasha kurera/kuzamura abasore n’inkumi b’Abakristo. Imana ubwayo isezeranya ko izaha umugisha uburere buva ku Mana abana bahabwa, ariko itorero ryonyine ntirishobora kubikora. Mu buryo bwiza cyane, riba rifite abana mu gihe cy’amasaha make gusa mu cyumweru, kandi ibyo ntibihagije kugira ngo bibuze ibindi bintu byose bigira ingaruka ku bana bacu, cyane cyane iyo abana bacu barerwa n’abantu batizera/abapagani kandi bakaba bahura n’ibintu bitagaragaza kubaha Imana mu gice kinini cy’umunsi wabo.
Kubera ko twemera ko Isirayeli yari itorero yo mu Isezerano rya Kera, twagombye gufatana uburemere amagambo yo muri Zaburi ya 128:6. Iyo Zaburi ivuga iby’urugo rw’abakiranutsi/rw’ abakristo (rwo itorero rigereranywa na rwo kandi rishamikiyeho) kandi isozwa n’isezerano rihebuje rirebana n’urwo rugo hamwe n’itorero: “Uzabona abana b’abana bawe, kandi amahoro azaba kuri Isirayeli (itorero).”
Abana bigishirizwa mu isi itizera kandi bakigishwa n’isi itizera, si kenshi baba umugisha ku itorero rya Yesu Kristo. Ndetse n’iyo nyuma y’igihe runaka baje kwizera Yesu Kristo, baba ari bato mu kwizera, bakaba barigishijwe bike cyangwa nta n’icyo bamenye ku bihereranye n’inyigisho za Gikristo n’imibereho ya Gikristo. Ariko se, ni bangahe muri bo bahindukira koko bava mu inzira z’isi! Mbega ukuntu ibyo bishobora kuba atari ko bimeze, mu gihe baba bararezwe n’ab’ isi kandi bakaba bararezwe na bo igihe kinini cy umunsi!
Mbese, dushobora kwemera ko imimerere nk’iyo ikomeza kwangiza itorero no gutakaza umurage wacu w’Ivugurura ry’Abaporotesitanti? Imana iduhe imbaraga zo gusohoza umurimo wo gutoza abana bacu gutinya Umwami wacu buri munsi, umunsi wose!
Iyi nyandiko yahinduwe mu Kinyarwanda ivuye ku nyandiko: “Christian Education” yanditswe na Rev. Ron Hanko.

